1 petero 1:11

barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.

Imirongo ikikije uyu

1:10 Abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza barondora n’iby’ubuntu mwari mugiye kuzahabwa babishimikiriye,

1:11 barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.

1:12 Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe ahubwo ko ari mwe babyerekewe. Ibyo none mumaze kubibwirwa n’ababwirije ubutumwa bwiza, babwirijwe n’Umwuka Wera woherejwe ava mu ijuru, kandi ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka.

Ubuhinduzi n’inkomoko