Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe ahubwo ko ari mwe babyerekewe. Ibyo none mumaze kubibwirwa n’ababwirije ubutumwa bwiza, babwirijwe n’Umwuka Wera woherejwe ava mu ijuru, kandi ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka.
1 petero 1:12
Imirongo ikikije uyu
1:11 barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.
1:12 Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe ahubwo ko ari mwe babyerekewe. Ibyo none mumaze kubibwirwa n’ababwirije ubutumwa bwiza, babwirijwe n’Umwuka Wera woherejwe ava mu ijuru, kandi ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka.
1:13 Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.