Nuko Samweli asaba Uwiteka, maze uwo munsi Uwiteka yohereza guhinda kw’inkuba n’imvura, abantu bose baherako batinya Uwiteka na Samweli.
1 Samweli 12:18
Imirongo ikikije uyu
12:17 Mbese uyu munsi si mu isarura ry’ingano? None ngiye gusaba Uwiteka yohereze guhinda kw’inkuba n’imvura, maze muramenya murebe gukiranirwa kwanyu ko ari kwinshi mwakoreye imbere y’Uwiteka, ubwo mwisabiye umwami.”
12:18 Nuko Samweli asaba Uwiteka, maze uwo munsi Uwiteka yohereza guhinda kw’inkuba n’imvura, abantu bose baherako batinya Uwiteka na Samweli.
12:19 Nuko abantu bose babwira Samweli bati “Sabira abagaragu bawe ku Uwiteka Imana yawe twe gupfa, kuko twongereye ku byaha byacu byose iki cyaha cyo kwisabira umwami.”