Nuko abantu bose babwira Samweli bati “Sabira abagaragu bawe ku Uwiteka Imana yawe twe gupfa, kuko twongereye ku byaha byacu byose iki cyaha cyo kwisabira umwami.”
1 Samweli 12:19
Imirongo ikikije uyu
12:18 Nuko Samweli asaba Uwiteka, maze uwo munsi Uwiteka yohereza guhinda kw’inkuba n’imvura, abantu bose baherako batinya Uwiteka na Samweli.
12:19 Nuko abantu bose babwira Samweli bati “Sabira abagaragu bawe ku Uwiteka Imana yawe twe gupfa, kuko twongereye ku byaha byacu byose iki cyaha cyo kwisabira umwami.”
12:20 Maze Samweli abwira abantu ati “Ntimutinye. Ni ukuri ibyo bibi byose mwarabikoze, ariko noneho ntimukebakebe ngo mudakurikira Uwiteka, ahubwo mukorere Uwiteka n’imitima yanyu yose.