None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi, kandi dore abahungu banjye muri kumwe.Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye ukageza ubu.
1 Samweli 12:2
Imirongo ikikije uyu
12:1 Nuko Samweli abwira Abisirayeli bose ati “Yemwe, nabemereye ibyo mwansabye byose mbimikira umwami wo kubategeka.
12:2 None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi, kandi dore abahungu banjye muri kumwe.Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye ukageza ubu.
12:3 Ndi hano, nimunshinje imbere y’Uwiteka n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”