1 Samweli 12:3

Ndi hano, nimunshinje imbere y’Uwiteka n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”

Imirongo ikikije uyu

12:2 None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi, kandi dore abahungu banjye muri kumwe.Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye ukageza ubu.

12:3 Ndi hano, nimunshinje imbere y’Uwiteka n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”

12:4 Baramusubiza bati “Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase, nta n’icyo wanyaze umuntu wese.”

Ubuhinduzi n’inkomoko