Baramusubiza bati “Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase, nta n’icyo wanyaze umuntu wese.”
1 Samweli 12:4
Imirongo ikikije uyu
12:3 Ndi hano, nimunshinje imbere y’Uwiteka n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”
12:4 Baramusubiza bati “Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase, nta n’icyo wanyaze umuntu wese.”
12:5 Arababwira ati “Uwiteka n’uwo yimikishije amavuta, ni bo bagabo bahamya uyu munsi ko nta cyo mwambonyeho.” Baravuga bati “Ni we muhamya.”