1 Samweli 19:2

Ariko Yonatani mwene Sawuli yakundaga Dawidi cyane. Nuko Yonatani aburira Dawidi ati “Data Sawuli arenda kukwica, none ndakwinginze ejo mu gitondo uzirinde, wihishe ahiherereye.

Imirongo ikikije uyu

19:1 Bukeye Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose ngo bice Dawidi.

19:2 Ariko Yonatani mwene Sawuli yakundaga Dawidi cyane. Nuko Yonatani aburira Dawidi ati “Data Sawuli arenda kukwica, none ndakwinginze ejo mu gitondo uzirinde, wihishe ahiherereye.

19:3 Nanjye nzasohoka mpagararane na data ku gasozi aho uzaba uri, mvugane na we ibyawe, ningira icyo numva nzabikubwira.”

Ubuhinduzi n’inkomoko