1 Samweli 19:3

Nanjye nzasohoka mpagararane na data ku gasozi aho uzaba uri, mvugane na we ibyawe, ningira icyo numva nzabikubwira.”

Imirongo ikikije uyu

19:2 Ariko Yonatani mwene Sawuli yakundaga Dawidi cyane. Nuko Yonatani aburira Dawidi ati “Data Sawuli arenda kukwica, none ndakwinginze ejo mu gitondo uzirinde, wihishe ahiherereye.

19:3 Nanjye nzasohoka mpagararane na data ku gasozi aho uzaba uri, mvugane na we ibyawe, ningira icyo numva nzabikubwira.”

19:4 Bukeye Yonatani avugana na se Sawuli, amushimagiriza Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntuzagirire nabi uwo mugaragu wawe Dawidi kuko nta nabi yakugiriye, ahubwo imirimo ye yakubereye myiza cyane.

Ubuhinduzi n’inkomoko