Nuko none we kwemera ko amaraso yanjye agwa hasi aho Uwiteka ataba, kuko umwami wa Isirayeli yazanywe no gushaka imbaragasa, nk’uhiga inkware mu misozi!”
1 Samweli 26:20
Imirongo ikikije uyu
26:19 None ndakwinginze Nyagasani Mwami, umva amagambo y’umugaragu wawe. Niba Uwiteka ari we wakunterereje, niyemere igitambo. Kandi niba ari abantu nibavumirwe imbere y’Uwiteka, kuko ubu banciye ngo ndafatana na gakondo y’Uwiteka, bakavuga ngo ningende nkorere izindi mana.
26:20 Nuko none we kwemera ko amaraso yanjye agwa hasi aho Uwiteka ataba, kuko umwami wa Isirayeli yazanywe no gushaka imbaragasa, nk’uhiga inkware mu misozi!”
26:21 Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, sinzongera kukugirira nabi, kuko ubugingo bwanjye bwagize agaciro imbere yawe uyu munsi. Yewe, nabaye igicucu, narafuditse cyane.”