Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, sinzongera kukugirira nabi, kuko ubugingo bwanjye bwagize agaciro imbere yawe uyu munsi. Yewe, nabaye igicucu, narafuditse cyane.”
1 Samweli 26:21
Imirongo ikikije uyu
26:20 Nuko none we kwemera ko amaraso yanjye agwa hasi aho Uwiteka ataba, kuko umwami wa Isirayeli yazanywe no gushaka imbaragasa, nk’uhiga inkware mu misozi!”
26:21 Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, sinzongera kukugirira nabi, kuko ubugingo bwanjye bwagize agaciro imbere yawe uyu munsi. Yewe, nabaye igicucu, narafuditse cyane.”
26:22 Dawidi aramusubiza ati “Ngiri icumu ryawe Nyagasani, nihagire umugaragu wawe uza aryende.