Abishayi abwira Dawidi ati “Uyu munsi Imana yakugabije umwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze, nyemerera mutikure icumu rimwe gusa mpamanye n’ubutaka, sinongera ubwa kabiri.”
1 Samweli 26:8
Imirongo ikikije uyu
26:7 Nuko Dawidi na Abishayi bagera muri izo ngabo nijoro, basanga Sawuli aho yibīkiriye asinziriye ahakikije amagare, icumu rye rishinze ku musego kandi Abuneri n’ingabo baryamye bamukikije.
26:8 Abishayi abwira Dawidi ati “Uyu munsi Imana yakugabije umwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze, nyemerera mutikure icumu rimwe gusa mpamanye n’ubutaka, sinongera ubwa kabiri.”
26:9 Ariko Dawidi abwira Abishayi ati “Reka ntumwice. Mbese ni nde wabasha kubangura ukuboko kwe ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta, ntagibweho n’urubanza?”