Ariko Dawidi abwira Abishayi ati “Reka ntumwice. Mbese ni nde wabasha kubangura ukuboko kwe ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta, ntagibweho n’urubanza?”
1 Samweli 26:9
Imirongo ikikije uyu
26:8 Abishayi abwira Dawidi ati “Uyu munsi Imana yakugabije umwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze, nyemerera mutikure icumu rimwe gusa mpamanye n’ubutaka, sinongera ubwa kabiri.”
26:9 Ariko Dawidi abwira Abishayi ati “Reka ntumwice. Mbese ni nde wabasha kubangura ukuboko kwe ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta, ntagibweho n’urubanza?”
26:10 Dawidi aravuga ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, Uwiteka ni we uzamwiyicira cyangwa igihe cye cyo gutanga kizasohora, cyangwa se azamanuka ajya mu ntambara ayigwemo.