1 Samweli 29:5

Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu’?”

Imirongo ikikije uyu

29:4 Ariko abatware b’Abafilisitiya baramurakarira baramubwira bati “Subizayo uwo mugabo asubire mu gikingi cye wamukebeye, we kumwemerera kujyana natwe ku rugamba ataduhindukira umugambanyi rucyambikana. Mbese iki kigabo icyacyunga na shebuja ni iki? Si ibihanga by’aba bantu?

29:5 Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu’?”

29:6 Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, wabaye umukiranutsi. Imitabarire n’imitabarukire yawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kuko uhereye igihe wankereje nta cyaha nakubonyeho kugeza ubu, ariko rero abatware ntibagukunze.

Ubuhinduzi n’inkomoko