Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, wabaye umukiranutsi. Imitabarire n’imitabarukire yawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kuko uhereye igihe wankereje nta cyaha nakubonyeho kugeza ubu, ariko rero abatware ntibagukunze.
1 Samweli 29:6
Imirongo ikikije uyu
29:5 Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu’?”
29:6 Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, wabaye umukiranutsi. Imitabarire n’imitabarukire yawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kuko uhereye igihe wankereje nta cyaha nakubonyeho kugeza ubu, ariko rero abatware ntibagukunze.
29:7 None isubirireyo ugende amahoro, we kwirirwa urakaza abatware b’Abafilisitiya.”