Hanyuma Dawidi agera kuri ba bagabo magana abiri bari barembye bakananirwa kumukurikira, bakabasiga ku kagezi Besori. Bahagurutswa no gusanganira Dawidi n’abo bari kumwe, Dawidi ageze kuri abo bantu arabaramutsa.
1 Samweli 30:21
Imirongo ikikije uyu
30:20 Dawidi anyaga amashyo y’inka n’ay’intama zabo zose, bazishorera imbere y’izabo baravuga bati “Uyu ni wo munyago wa Dawidi.”
30:21 Hanyuma Dawidi agera kuri ba bagabo magana abiri bari barembye bakananirwa kumukurikira, bakabasiga ku kagezi Besori. Bahagurutswa no gusanganira Dawidi n’abo bari kumwe, Dawidi ageze kuri abo bantu arabaramutsa.
30:22 Maze abantu b’abanyageso mbi bose b’ibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga bati “Ntitubaha ku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretse umuntu wese twamuha umugore we n’abana be bakabajyana bakagenda.”