Maze abantu b’abanyageso mbi bose b’ibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga bati “Ntitubaha ku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretse umuntu wese twamuha umugore we n’abana be bakabajyana bakagenda.”
1 Samweli 30:22
Imirongo ikikije uyu
30:21 Hanyuma Dawidi agera kuri ba bagabo magana abiri bari barembye bakananirwa kumukurikira, bakabasiga ku kagezi Besori. Bahagurutswa no gusanganira Dawidi n’abo bari kumwe, Dawidi ageze kuri abo bantu arabaramutsa.
30:22 Maze abantu b’abanyageso mbi bose b’ibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga bati “Ntitubaha ku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretse umuntu wese twamuha umugore we n’abana be bakabajyana bakagenda.”
30:23 Ariko Dawidi arababwira ati “Bene data, si ko muri bugenze ibyo Uwiteka yaduhaye, akaturinda, akatugabiza izo ngabo zaduteye.