Maze isanduku y’Imana bayohereza kuri Ekuroni. Abanyekuroni bayirabutswe iza basakuriza icyarimwe bati “Bahererekanije isanduku y’Imana ya Isirayeli, none bayitugejejeho kutwicana n’abantu bacu.”
1 Samweli 5:10
Imirongo ikikije uyu
5:9 Bamaze kuyihererekanya, ukuboko k’Uwiteka kurwanya urwo rurembo kurutera umubabaro cyane. Abo mu rurembo, aboroheje n’abakomeye abateza ibibyimba bisesa ku mibiri yabo.
5:10 Maze isanduku y’Imana bayohereza kuri Ekuroni. Abanyekuroni bayirabutswe iza basakuriza icyarimwe bati “Bahererekanije isanduku y’Imana ya Isirayeli, none bayitugejejeho kutwicana n’abantu bacu.”
5:11 Baherako batuma ku batware b’Abafilisitiya, bateranira aho baravuga bati “Nimwohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli isubire aho yari iri, ye kuzatwicana n’abantu bacu.” Kuko muri urwo rurembo rwose bari bihebeshejwe n’urupfu, kandi ukuboko k’Uwiteka kwabaremereye cyane.