Bamaze kuyihererekanya, ukuboko k’Uwiteka kurwanya urwo rurembo kurutera umubabaro cyane. Abo mu rurembo, aboroheje n’abakomeye abateza ibibyimba bisesa ku mibiri yabo.
1 Samweli 5:9
Imirongo ikikije uyu
5:8 Ni ko gutuma ku batware b’Abafilisitiya bose, bateranira aho bari bari barabaza bati “Tugire dute isanduku y’Imana ya Isirayeli?” Barabasubiza bati “Isanduku y’Imana ya Isirayeli muyihererekanye igere i Gati.” Nuko bajyanayo isanduku y’Imana ya Isirayeli.
5:9 Bamaze kuyihererekanya, ukuboko k’Uwiteka kurwanya urwo rurembo kurutera umubabaro cyane. Abo mu rurembo, aboroheje n’abakomeye abateza ibibyimba bisesa ku mibiri yabo.
5:10 Maze isanduku y’Imana bayohereza kuri Ekuroni. Abanyekuroni bayirabutswe iza basakuriza icyarimwe bati “Bahererekanije isanduku y’Imana ya Isirayeli, none bayitugejejeho kutwicana n’abantu bacu.”