Barabasubiza bati “Ari yo, dore ari imbere yanyu aho. Wihute kuko uyu munsi ari ho asohoye mu mudugudu, none ubu abantu bagiye gutambira mu rusengero rwo ku kanunga.
1 Samweli 9:12
Imirongo ikikije uyu
9:11 Bakizamuka mu mudugudu, bahahurira n’abakobwa basohoka bajya kuvoma barababaza bati “Bamenya ari yo?”
9:12 Barabasubiza bati “Ari yo, dore ari imbere yanyu aho. Wihute kuko uyu munsi ari ho asohoye mu mudugudu, none ubu abantu bagiye gutambira mu rusengero rwo ku kanunga.
9:13 Nimugera mu mudugudu, uwo mwanya muramubona atarazamuka ngo ajye kurīra ku kanunga. Abantu ntibabasha kurya ataraza, kuko ari we usabira igitambo umugisha maze abatowe bakabona kurya. None nimuzamuke muramusangayo nonaha.”