1 Samweli 9:13

Nimugera mu mudugudu, uwo mwanya muramubona atarazamuka ngo ajye kurīra ku kanunga. Abantu ntibabasha kurya ataraza, kuko ari we usabira igitambo umugisha maze abatowe bakabona kurya. None nimuzamuke muramusangayo nonaha.”

Imirongo ikikije uyu

9:12 Barabasubiza bati “Ari yo, dore ari imbere yanyu aho. Wihute kuko uyu munsi ari ho asohoye mu mudugudu, none ubu abantu bagiye gutambira mu rusengero rwo ku kanunga.

9:13 Nimugera mu mudugudu, uwo mwanya muramubona atarazamuka ngo ajye kurīra ku kanunga. Abantu ntibabasha kurya ataraza, kuko ari we usabira igitambo umugisha maze abatowe bakabona kurya. None nimuzamuke muramusangayo nonaha.”

9:14 Baherako bazamuka bajya mu mudugudu. Bacyinjira muri wo bahubirana na Samweli asohotse ajya ku kanunga.

Ubuhinduzi n’inkomoko