Bamaze kuva ku kanunga bamanuka mu mudugudu, baherako burira inzu bajya kuganira.
1 Samweli 9:25
Imirongo ikikije uyu
9:24 Nuko umunyagikari aterura ukuguru n’ibyako byose, abihereza Sawuli. Maze Samweli aravuga ati “Ngurwo uruhisho rwawe! Tereka imbere yawe urye kuko wabihishiwe, bikarindira igihe cyategetswe nkirarika abantu.” Nuko uwo munsi Sawuli asangira na Samweli.
9:25 Bamaze kuva ku kanunga bamanuka mu mudugudu, baherako burira inzu bajya kuganira.
9:26 Bukeye bwaho bazinduka kare. Mu rubungabungo Samweli ahamagara Sawuli ari hejuru y’inzu aramubwira ati “Haguruka ngusezerere.” Nuko Sawuli arahaguruka asohokana na Samweli bajya hanze.