Bukeye bwaho bazinduka kare. Mu rubungabungo Samweli ahamagara Sawuli ari hejuru y’inzu aramubwira ati “Haguruka ngusezerere.” Nuko Sawuli arahaguruka asohokana na Samweli bajya hanze.
1 Samweli 9:26
Imirongo ikikije uyu
9:25 Bamaze kuva ku kanunga bamanuka mu mudugudu, baherako burira inzu bajya kuganira.
9:26 Bukeye bwaho bazinduka kare. Mu rubungabungo Samweli ahamagara Sawuli ari hejuru y’inzu aramubwira ati “Haguruka ngusezerere.” Nuko Sawuli arahaguruka asohokana na Samweli bajya hanze.
9:27 Bakimanuka aho umudugudu ugarukira Samweli abwira Sawuli ati “Bwira umugaragu wawe atambuke, abe agiye imbere.” Nuko abanyuraho. Ati “Ba uhagaze aho none aha, nkumvishe ijambo ry’Imana.”