Bukeye bagera mu gihugu cy’i Sufi, Sawuli abwira umugaragu bari kumwe ati “Hoshi dusubireyo, kugira ngo data atareka guhagarikira indogobe umutima, akaba ari twe awuhagarikira.”
1 Samweli 9:5
Imirongo ikikije uyu
9:4 Nuko arahaguruka anyura mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu no mu gihugu cy’i Shalisha, ntibazibona. Maze banyura mu gihugu cy’i Shālimu barazibura, banyura mu gihugu cy’Ababenyamini na ho ntibazibona.
9:5 Bukeye bagera mu gihugu cy’i Sufi, Sawuli abwira umugaragu bari kumwe ati “Hoshi dusubireyo, kugira ngo data atareka guhagarikira indogobe umutima, akaba ari twe awuhagarikira.”
9:6 Na we aramubwira ati “Muri uyu mudugudu harimo umuntu w’Imana, kandi ni umuntu wubahwa, ibyo avuga byose bijya bisohora rwose. None tujyeyo ahari yadusobanurira iby’uru rugendo rwacu turimo.”