Na we aramubwira ati “Muri uyu mudugudu harimo umuntu w’Imana, kandi ni umuntu wubahwa, ibyo avuga byose bijya bisohora rwose. None tujyeyo ahari yadusobanurira iby’uru rugendo rwacu turimo.”
1 Samweli 9:6
Imirongo ikikije uyu
9:5 Bukeye bagera mu gihugu cy’i Sufi, Sawuli abwira umugaragu bari kumwe ati “Hoshi dusubireyo, kugira ngo data atareka guhagarikira indogobe umutima, akaba ari twe awuhagarikira.”
9:6 Na we aramubwira ati “Muri uyu mudugudu harimo umuntu w’Imana, kandi ni umuntu wubahwa, ibyo avuga byose bijya bisohora rwose. None tujyeyo ahari yadusobanurira iby’uru rugendo rwacu turimo.”
9:7 Sawuli abaza umugaragu we ati “Ariko se nitujyayo turamutura iki, ko impamba ishize mu nkangara zacu kandi tukaba tudafite impano yo gushyira uwo muntu w’Imana? Mbese dufite iki?”