1 Samweli 9:7

Sawuli abaza umugaragu we ati “Ariko se nitujyayo turamutura iki, ko impamba ishize mu nkangara zacu kandi tukaba tudafite impano yo gushyira uwo muntu w’Imana? Mbese dufite iki?”

Imirongo ikikije uyu

9:6 Na we aramubwira ati “Muri uyu mudugudu harimo umuntu w’Imana, kandi ni umuntu wubahwa, ibyo avuga byose bijya bisohora rwose. None tujyeyo ahari yadusobanurira iby’uru rugendo rwacu turimo.”

9:7 Sawuli abaza umugaragu we ati “Ariko se nitujyayo turamutura iki, ko impamba ishize mu nkangara zacu kandi tukaba tudafite impano yo gushyira uwo muntu w’Imana? Mbese dufite iki?”

9:8 Uwo mugaragu yongera gusubiza Sawuli ati “Dore mu ntoki zanjye mfitemo igice cya kane cya shekeli y’ifeza, ni cyo ndi buture uwo muntu w’Imana kugira ngo atuyobore.”

Ubuhinduzi n’inkomoko