2 Abami 23:3

Maze umwami ahagarara iruhande rw’inkingi, asezeranira imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n’ibyo yahamije, n’amateka ye abishyizeho umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, kugira ngo asohoze amagambo y’iryo sezerano ryanditswe muri icyo gitabo. Maze abantu bose barahagarara bihamiriza iryo sezerano.

Imirongo ikikije uyu

23:2 Bageze aho, umwami arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, hamwe n’abagabo b’Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu bose, bajyana na we n’abatambyi n’abahanuzi n’abantu bose, aboroheje n’abakomeye. Amagambo yose yo muri icyo gitabo cy’isezerano cyabonetse mu nzu y’Uwiteka, arayabasomera barayumva.

23:3 Maze umwami ahagarara iruhande rw’inkingi, asezeranira imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n’ibyo yahamije, n’amateka ye abishyizeho umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, kugira ngo asohoze amagambo y’iryo sezerano ryanditswe muri icyo gitabo. Maze abantu bose barahagarara bihamiriza iryo sezerano.

23:4 Nuko umwami ategeka Hilukiya umutambyi mukuru, n’abatambyi bari mu mwanya wa kabiri n’abarinzi b’inzugi, gukura mu rusengero rw’Uwiteka ibintu byose byaremewe Bāli na Ashera n’ingabo zose zo mu ijuru, abitwikira inyuma y’i Yerusalemu mu kabande k’i Kidironi, umuyonga wabyo awujyana i Beteli.

Ubuhinduzi n’inkomoko