Nuko umwami ategeka Hilukiya umutambyi mukuru, n’abatambyi bari mu mwanya wa kabiri n’abarinzi b’inzugi, gukura mu rusengero rw’Uwiteka ibintu byose byaremewe Bāli na Ashera n’ingabo zose zo mu ijuru, abitwikira inyuma y’i Yerusalemu mu kabande k’i Kidironi, umuyonga wabyo awujyana i Beteli.
2 Abami 23:4
Imirongo ikikije uyu
23:3 Maze umwami ahagarara iruhande rw’inkingi, asezeranira imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n’ibyo yahamije, n’amateka ye abishyizeho umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, kugira ngo asohoze amagambo y’iryo sezerano ryanditswe muri icyo gitabo. Maze abantu bose barahagarara bihamiriza iryo sezerano.
23:4 Nuko umwami ategeka Hilukiya umutambyi mukuru, n’abatambyi bari mu mwanya wa kabiri n’abarinzi b’inzugi, gukura mu rusengero rw’Uwiteka ibintu byose byaremewe Bāli na Ashera n’ingabo zose zo mu ijuru, abitwikira inyuma y’i Yerusalemu mu kabande k’i Kidironi, umuyonga wabyo awujyana i Beteli.
23:5 Yirukana abatambyi b’ikigirwamana bashyizweho n’abami b’Abayuda kujya bosereza imibavu mu ngoro zo mu midugudu y’i Buyuda n’ahateganye n’i Yerusalemu hose, agakuraho n’abandi boserezaga Bāli imibavu, bakayosereza n’izuba n’ukwezi n’inyenyeri n’ingabo zose zo mu ijuru.