Hanyuma abatware b’ingabo bose hamwe n’ingabo zabo bumvise ko umwami w’i Babuloni yahaye Gedaliya ubutware, baraza basanga Gedaliya i Misipa. Abo ni Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumeti w’i Netofa, na Yāzaniya umuhungu wa wa Munyamāka hamwe n’ingabo zabo.
2 Abami 25:23
Imirongo ikikije uyu
25:22 Kandi abantu basigaye mu gihugu cy’i Buyuda, abo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaretse, abaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani kujya abategeka.
25:23 Hanyuma abatware b’ingabo bose hamwe n’ingabo zabo bumvise ko umwami w’i Babuloni yahaye Gedaliya ubutware, baraza basanga Gedaliya i Misipa. Abo ni Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumeti w’i Netofa, na Yāzaniya umuhungu wa wa Munyamāka hamwe n’ingabo zabo.
25:24 Gedaliya abarahirana n’ingabo zabo ati “Ntimutinye abagaragu b’Abakaludaya, mugume mu gihugu mukorere umwami w’i Babuloni, ni ho muzaba amahoro.”