2 Abami 25:24

Gedaliya abarahirana n’ingabo zabo ati “Ntimutinye abagaragu b’Abakaludaya, mugume mu gihugu mukorere umwami w’i Babuloni, ni ho muzaba amahoro.”

Imirongo ikikije uyu

25:23 Hanyuma abatware b’ingabo bose hamwe n’ingabo zabo bumvise ko umwami w’i Babuloni yahaye Gedaliya ubutware, baraza basanga Gedaliya i Misipa. Abo ni Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumeti w’i Netofa, na Yāzaniya umuhungu wa wa Munyamāka hamwe n’ingabo zabo.

25:24 Gedaliya abarahirana n’ingabo zabo ati “Ntimutinye abagaragu b’Abakaludaya, mugume mu gihugu mukorere umwami w’i Babuloni, ni ho muzaba amahoro.”

25:25 Ariko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w’igikomangoma araza azanye n’abantu cumi, bica Gedaliya n’Abayuda n’Abakaludaya bari kumwe na we i Misipa.

Ubuhinduzi n’inkomoko