2 Abami 4:39

Umwe muri abo arasohoka ajya ku gasozi gusoroma, ahasanga umutanga awusoromaho intanga, arēka umwenda we azuzuzamo, araza azikekera muri ya nkono batetsemo imboga kuko batari babizi.

Imirongo ikikije uyu

4:38 Bukeye Elisa asubira Gilugali. Icyo gihe hari hateye inzara hariho ubwo abana b’abahanuzi bari bamwicaye imbere, abwira umugaragu we ati “Shyira inkono ivuga ku ziko utekere aba bana b’abahanuzi imboga.”

4:39 Umwe muri abo arasohoka ajya ku gasozi gusoroma, ahasanga umutanga awusoromaho intanga, arēka umwenda we azuzuzamo, araza azikekera muri ya nkono batetsemo imboga kuko batari babizi.

4:40 Bahishije barurira abagabo ngo barye. Bakirya izo mboga, baraboroga bati “Yewe muntu w’Imana, mu nkono harimo uburozi.” Ntibarushya bayiryaho.

Ubuhinduzi n’inkomoko