2 Abami 4:40

Bahishije barurira abagabo ngo barye. Bakirya izo mboga, baraboroga bati “Yewe muntu w’Imana, mu nkono harimo uburozi.” Ntibarushya bayiryaho.

Imirongo ikikije uyu

4:39 Umwe muri abo arasohoka ajya ku gasozi gusoroma, ahasanga umutanga awusoromaho intanga, arēka umwenda we azuzuzamo, araza azikekera muri ya nkono batetsemo imboga kuko batari babizi.

4:40 Bahishije barurira abagabo ngo barye. Bakirya izo mboga, baraboroga bati “Yewe muntu w’Imana, mu nkono harimo uburozi.” Ntibarushya bayiryaho.

4:41 Aravuga ati “Nimunzanire ifu.” Aragenda ayijugunya mu nkono aravuga ati “Nimwarurire abantu birire.” Nuko basanga nta kibi kikiri mu nkono.

Ubuhinduzi n’inkomoko