2 Abami 5:2

Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe y’abanyazi. Bukeye bajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayo umukobwa muto, aba umuja wa muka Nāmani.

Imirongo ikikije uyu

5:1 Nāmani umugaba w’ingabo z’umwami w’i Siriya yari umutoni kuri shebuja kandi w’umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yari umugabo w’umunyamaboko w’intwari, ariko yari umubembe.

5:2 Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe y’abanyazi. Bukeye bajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayo umukobwa muto, aba umuja wa muka Nāmani.

5:3 Bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasanga umuhanuzi w’i Samariya, yamukiza ibibembe!”

Ubuhinduzi n’inkomoko