Bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasanga umuhanuzi w’i Samariya, yamukiza ibibembe!”
2 Abami 5:3
Imirongo ikikije uyu
5:2 Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe y’abanyazi. Bukeye bajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayo umukobwa muto, aba umuja wa muka Nāmani.
5:3 Bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasanga umuhanuzi w’i Samariya, yamukiza ibibembe!”
5:4 Nāmani ajya kubwira shebuja ibyo umuja waturutse mu gihugu cya Isirayeli yavuze.