2 Abami 9:16

Nuko Yehu agendera mu igare ajya i Yezerēli, kuko ari ho Yehoramu yari arwariye. Kandi ubwo Ahaziya umwami w’Abayuda yari yaramanutse aje gusura Yehoramu.

Imirongo ikikije uyu

9:15 Ariko umwami Yehoramu yari yasubiye i Yezerēli kwiyomoza ibisare Abasiriya bari baramukomerekeje, ubwo yarwanaga na Hazayeli umwami w’i Siriya. Nuko Yehu aravuga ati “Niba ari byo mushaka, ntihagire umuntu wese ucika ngo ave mu mudugudu ajye kubivuga i Yezerēli.”

9:16 Nuko Yehu agendera mu igare ajya i Yezerēli, kuko ari ho Yehoramu yari arwariye. Kandi ubwo Ahaziya umwami w’Abayuda yari yaramanutse aje gusura Yehoramu.

9:17 Kandi umunetsi yari ahagaze ku munara w’i Yezerēli arabukwa umutwe w’ingabo za Yehu aje, aravuga ati “Mbonye umutwe w’ingabo.” Yehoramu aravuga ati “Shaka umuntu ugendera ku ifarashi umwohereze kubasanganira, ababaze ko ari amahoro.”

Ubuhinduzi n’inkomoko