Kandi umunetsi yari ahagaze ku munara w’i Yezerēli arabukwa umutwe w’ingabo za Yehu aje, aravuga ati “Mbonye umutwe w’ingabo.” Yehoramu aravuga ati “Shaka umuntu ugendera ku ifarashi umwohereze kubasanganira, ababaze ko ari amahoro.”
2 Abami 9:17
Imirongo ikikije uyu
9:16 Nuko Yehu agendera mu igare ajya i Yezerēli, kuko ari ho Yehoramu yari arwariye. Kandi ubwo Ahaziya umwami w’Abayuda yari yaramanutse aje gusura Yehoramu.
9:17 Kandi umunetsi yari ahagaze ku munara w’i Yezerēli arabukwa umutwe w’ingabo za Yehu aje, aravuga ati “Mbonye umutwe w’ingabo.” Yehoramu aravuga ati “Shaka umuntu ugendera ku ifarashi umwohereze kubasanganira, ababaze ko ari amahoro.”
9:18 Nuko umwe aza gusanganira Yehu agendera ku ifarashi, aramubaza ati “Umwami ngo ni amahoro?” Yehu aramusubiza ati “Iby’amahoro urabishakira iki? Hindukira unkurikire.” Maze wa munetsi aravuga ati “Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse.”