2 Ibyo Ku Ngoma 23:18

Maze Yehoyada asubiza abatambyi b’Abalewi mu butware bw’inzu y’Uwiteka, abo Dawidi yashyiriye mu nzu y’Uwiteka gutambira Uwiteka ibitambo byoswa nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, babitambana umunezero n’indirimbo nk’uko Dawidi yabitunganije.

Imirongo ikikije uyu

23:17 Abantu bose baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n’ibishushanyo bye barabimenagura rwose, Matani umutambyi wa Bāli bamwicira imbere y’ibyotero.

23:18 Maze Yehoyada asubiza abatambyi b’Abalewi mu butware bw’inzu y’Uwiteka, abo Dawidi yashyiriye mu nzu y’Uwiteka gutambira Uwiteka ibitambo byoswa nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, babitambana umunezero n’indirimbo nk’uko Dawidi yabitunganije.

23:19 Kandi ashyira abakumirizi ku irembo ry’urugo rw’inzu y’Uwiteka, kugira ngo hatagira umuntu uhumanye winjira.

Ubuhinduzi n’inkomoko