Kandi ashyira abakumirizi ku irembo ry’urugo rw’inzu y’Uwiteka, kugira ngo hatagira umuntu uhumanye winjira.
2 Ibyo Ku Ngoma 23:19
Imirongo ikikije uyu
23:18 Maze Yehoyada asubiza abatambyi b’Abalewi mu butware bw’inzu y’Uwiteka, abo Dawidi yashyiriye mu nzu y’Uwiteka gutambira Uwiteka ibitambo byoswa nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, babitambana umunezero n’indirimbo nk’uko Dawidi yabitunganije.
23:19 Kandi ashyira abakumirizi ku irembo ry’urugo rw’inzu y’Uwiteka, kugira ngo hatagira umuntu uhumanye winjira.
23:20 Ajyana abatware batwara amagana n’abanyacyubahiro, n’abatware b’abantu n’abantu bose bo mu gihugu, basohora umwami mu nzu y’Uwiteka baramumanukana, banyura mu irembo ryo haruguru ku nzu y’umwami baherako bamushyira ku ntebe y’ubwami.