Ajyana abatware batwara amagana n’abanyacyubahiro, n’abatware b’abantu n’abantu bose bo mu gihugu, basohora umwami mu nzu y’Uwiteka baramumanukana, banyura mu irembo ryo haruguru ku nzu y’umwami baherako bamushyira ku ntebe y’ubwami.
2 Ibyo Ku Ngoma 23:20
Imirongo ikikije uyu
23:19 Kandi ashyira abakumirizi ku irembo ry’urugo rw’inzu y’Uwiteka, kugira ngo hatagira umuntu uhumanye winjira.
23:20 Ajyana abatware batwara amagana n’abanyacyubahiro, n’abatware b’abantu n’abantu bose bo mu gihugu, basohora umwami mu nzu y’Uwiteka baramumanukana, banyura mu irembo ryo haruguru ku nzu y’umwami baherako bamushyira ku ntebe y’ubwami.
23:21 Nuko abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Uko ni ko bicishije Ataliya inkota.