Maze Yehowasi umwami w’Abisirayeli afata Amasiya umwami w’Abayuda, mwene Yowasi mwene Yehowahazi, amufatira i Betishemeshi amujyana i Yerusalemu, asenya inkike z’i Yerusalemu uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku nkokora, hose hari mikono magana ane.
2 Ibyo Ku Ngoma 25:23
Imirongo ikikije uyu
25:22 Abayuda banesherezwa imbere y’Abisirayeli barahunga, umuntu wese ahungira mu ihema rye.
25:23 Maze Yehowasi umwami w’Abisirayeli afata Amasiya umwami w’Abayuda, mwene Yowasi mwene Yehowahazi, amufatira i Betishemeshi amujyana i Yerusalemu, asenya inkike z’i Yerusalemu uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku nkokora, hose hari mikono magana ane.
25:24 Anyaga izahabu n’ifeza byose, n’ibintu byose basanze mu nzu y’Imana no kwa Obededomu no mu nzu y’umwami, anyaga n’abantu b’integano baba ingwate, asubira i Samariya.