2 Ibyo Ku Ngoma 25:24

Anyaga izahabu n’ifeza byose, n’ibintu byose basanze mu nzu y’Imana no kwa Obededomu no mu nzu y’umwami, anyaga n’abantu b’integano baba ingwate, asubira i Samariya.

Imirongo ikikije uyu

25:23 Maze Yehowasi umwami w’Abisirayeli afata Amasiya umwami w’Abayuda, mwene Yowasi mwene Yehowahazi, amufatira i Betishemeshi amujyana i Yerusalemu, asenya inkike z’i Yerusalemu uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku nkokora, hose hari mikono magana ane.

25:24 Anyaga izahabu n’ifeza byose, n’ibintu byose basanze mu nzu y’Imana no kwa Obededomu no mu nzu y’umwami, anyaga n’abantu b’integano baba ingwate, asubira i Samariya.

25:25 Nuko Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda amara indi myaka cumi n’itanu, Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w’Abisirayeli amaze gutanga.

Ubuhinduzi n’inkomoko