2 Ibyo Ku Ngoma 33:13

arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana.

Imirongo ikikije uyu

33:12 Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza

33:13 arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana.

33:14 Hanyuma y’ibyo yubaka inkike y’inyuma y’umudugudu wa Dawidi, iruhande rw’iburasirazuba bw’i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry’amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b’intwari mu midugudu y’i Buyuda yose igoswe n’inkike.

Ubuhinduzi n’inkomoko