2 Ibyo Ku Ngoma 33:14

Hanyuma y’ibyo yubaka inkike y’inyuma y’umudugudu wa Dawidi, iruhande rw’iburasirazuba bw’i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry’amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b’intwari mu midugudu y’i Buyuda yose igoswe n’inkike.

Imirongo ikikije uyu

33:13 arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana.

33:14 Hanyuma y’ibyo yubaka inkike y’inyuma y’umudugudu wa Dawidi, iruhande rw’iburasirazuba bw’i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry’amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b’intwari mu midugudu y’i Buyuda yose igoswe n’inkike.

33:15 Kandi akuraho imana z’inyamahanga na cya kigirwamana agikura mu nzu y’Uwiteka, asenya ibicaniro byose yari yubatse ku musozi w’inzu y’Uwiteka ari wo Yerusalemu, abijugunya inyuma y’umurwa.

Ubuhinduzi n’inkomoko