“Ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuyeho, nyuma bagasenga berekeye aha bakubaha izina ryawe, bakareka igicumuro cyabo kuko uzaba ubahannye,
2 Ibyo Ku Ngoma 6:26
Imirongo ikikije uyu
6:25 ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abantu bawe b’Abisirayeli igicumuro cyabo, ubagarure mu gihugu wabahanye na ba sekuruza.
6:26 “Ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuyeho, nyuma bagasenga berekeye aha bakubaha izina ryawe, bakareka igicumuro cyabo kuko uzaba ubahannye,
6:27 ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe n’abantu bawe b’Abisirayeli igicumuro cyabo, uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.