2 Ibyo Ku Ngoma 6:27

ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe n’abantu bawe b’Abisirayeli igicumuro cyabo, uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.

Imirongo ikikije uyu

6:26 “Ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuyeho, nyuma bagasenga berekeye aha bakubaha izina ryawe, bakareka igicumuro cyabo kuko uzaba ubahannye,

6:27 ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe n’abantu bawe b’Abisirayeli igicumuro cyabo, uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.

6:28 “Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hatera ibyago cyangwa indi ndwara yose,

Ubuhinduzi n’inkomoko