2 Samweli 14:18

Maze umwami asubiza uwo mugore ati “Ndakwinginze, ntumpishe ijambo ryose nkubaza.” Umugore aramusubiza ati “Umwami databuja narivuge.”

Imirongo ikikije uyu

14:17 Nuko umuja wawe ndavuga nti ‘Ndakwinginze, ijambo umwami databuja ari buvuge ribe iryo kumpumuriza, kuko Mwami nyagasani, umeze nka marayika w’Imana guhitamo ibibi n’ibyiza. Nuko Uwiteka Imana yawe igumane nawe.’ ”

14:18 Maze umwami asubiza uwo mugore ati “Ndakwinginze, ntumpishe ijambo ryose nkubaza.” Umugore aramusubiza ati “Umwami databuja narivuge.”

14:19 Umwami aramubaza ati “Mbese ufatanije na Yowabu muri ibyo byose?” Umugore aramusubiza ati “Ndahiye ubugingo bwawe Mwami nyagasani, ntawabasha gukebereza iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ave ku ijambo ryose umwami databuja avuze. Koko umugaragu wawe Yowabu ni we wategetse umuja wawe, kandi ni we wambwiye ayo magambo yose,

Ubuhinduzi n’inkomoko