2 Samweli 14:19

Umwami aramubaza ati “Mbese ufatanije na Yowabu muri ibyo byose?” Umugore aramusubiza ati “Ndahiye ubugingo bwawe Mwami nyagasani, ntawabasha gukebereza iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ave ku ijambo ryose umwami databuja avuze. Koko umugaragu wawe Yowabu ni we wategetse umuja wawe, kandi ni we wambwiye ayo magambo yose,

Imirongo ikikije uyu

14:18 Maze umwami asubiza uwo mugore ati “Ndakwinginze, ntumpishe ijambo ryose nkubaza.” Umugore aramusubiza ati “Umwami databuja narivuge.”

14:19 Umwami aramubaza ati “Mbese ufatanije na Yowabu muri ibyo byose?” Umugore aramusubiza ati “Ndahiye ubugingo bwawe Mwami nyagasani, ntawabasha gukebereza iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ave ku ijambo ryose umwami databuja avuze. Koko umugaragu wawe Yowabu ni we wategetse umuja wawe, kandi ni we wambwiye ayo magambo yose,

14:20 kugira ngo bihinduke ukundi. Ni cyo cyatumye umugaragu wawe Yowabu agenza atyo. Kandi databuja ni umunyabwenge bumeze nk’ubwa marayika w’Imana, akamenya ibiri mu isi byose.”

Ubuhinduzi n’inkomoko