kugira ngo bihinduke ukundi. Ni cyo cyatumye umugaragu wawe Yowabu agenza atyo. Kandi databuja ni umunyabwenge bumeze nk’ubwa marayika w’Imana, akamenya ibiri mu isi byose.”
2 Samweli 14:20
Imirongo ikikije uyu
14:19 Umwami aramubaza ati “Mbese ufatanije na Yowabu muri ibyo byose?” Umugore aramusubiza ati “Ndahiye ubugingo bwawe Mwami nyagasani, ntawabasha gukebereza iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ave ku ijambo ryose umwami databuja avuze. Koko umugaragu wawe Yowabu ni we wategetse umuja wawe, kandi ni we wambwiye ayo magambo yose,
14:20 kugira ngo bihinduke ukundi. Ni cyo cyatumye umugaragu wawe Yowabu agenza atyo. Kandi databuja ni umunyabwenge bumeze nk’ubwa marayika w’Imana, akamenya ibiri mu isi byose.”
14:21 Hanyuma umwami abwira Yowabu ati “Umva ye, ayo magambo ndayarangije. Nuko genda ugarure uwo muhungu Abusalomu.”