Umwami aravuga ati “Mpuriye he namwe, yemwe bene Seruya? Arantuka kuko Uwiteka ari we wamubwiye ati ‘Tuka Dawidi.’ None ni nde wabasha kumubuza ati ‘Ariko ibyo ubitewe ni iki?’ ”
2 Samweli 16:10
Imirongo ikikije uyu
16:9 Abishayi mwene Seruya abaza umwami ati “Ariko ni iki gituma tureka iyo mbwa y’intumbi agatuka umwami databuja? Ndakwinginze reka nambuke muce igihanga.”
16:10 Umwami aravuga ati “Mpuriye he namwe, yemwe bene Seruya? Arantuka kuko Uwiteka ari we wamubwiye ati ‘Tuka Dawidi.’ None ni nde wabasha kumubuza ati ‘Ariko ibyo ubitewe ni iki?’ ”
16:11 Maze Dawidi abwira Abishayi n’abagaragu be bose ati “Murareba uko umuhungu wanjye nibyariye agenza ubugingo bwanjye. Mbese uwo Mubenyamini ntiyarushaho? Nuko nimumureke yitukire, kuko Uwiteka yabimutegetse.