Maze Dawidi abwira Abishayi n’abagaragu be bose ati “Murareba uko umuhungu wanjye nibyariye agenza ubugingo bwanjye. Mbese uwo Mubenyamini ntiyarushaho? Nuko nimumureke yitukire, kuko Uwiteka yabimutegetse.
2 Samweli 16:11
Imirongo ikikije uyu
16:10 Umwami aravuga ati “Mpuriye he namwe, yemwe bene Seruya? Arantuka kuko Uwiteka ari we wamubwiye ati ‘Tuka Dawidi.’ None ni nde wabasha kumubuza ati ‘Ariko ibyo ubitewe ni iki?’ ”
16:11 Maze Dawidi abwira Abishayi n’abagaragu be bose ati “Murareba uko umuhungu wanjye nibyariye agenza ubugingo bwanjye. Mbese uwo Mubenyamini ntiyarushaho? Nuko nimumureke yitukire, kuko Uwiteka yabimutegetse.
16:12 Ahari Uwiteka azareba inabi ngirirwa, kandi Uwiteka azanyitura ibyiza ku bw’iyo mivumo yamvumye uyu munsi.”